49 Uwo mukozi w’ibwami aramubwira ati: “Nyakubahwa, banguka umwana wanjye atarapfa.” 50 Yesu aramubwira ati: “Igendere umwana wawe ni muzima.”+ Nuko uwo mugabo yizera ibyo Yesu amubwiye, aragenda. 51 Ariko akiri mu nzira, abagaragu be baza kumusanganira bamubwira ko umuhungu we yakize.