-
Mariko 1:43-45Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
43 Hanyuma mbere yo kumwohereza arabanza aramubwira ati: 44 “Uramenye ntugire uwo ubibwira. Ahubwo genda wiyereke abatambyi kandi utange ituro ryategetswe na Mose,+ kugira ngo na bo bibonere ko wakize.”+ 45 Ariko uwo muntu akiva aho atangira kubyamamaza cyane no gukwirakwiza iyo nkuru hose. Ibyo byatumye Yesu adashobora kwinjira mu mujyi ku mugaragaro, ahubwo akomeza kwibera ahantu hadatuwe. Ariko abantu bakomezaga kuhamusanga baturutse ahantu hatandukanye.+
-