-
Matayo 16:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nuko Abafarisayo n’Abasadukayo baza aho ari, bamusaba kubereka ikimenyetso kivuye mu ijuru kugira ngo bamugerageze.+ 2 Na we arabasubiza ati: “Iyo bigeze ku mugoroba mukunda kuvuga muti: ‘ejo hazaramuka umucyo kuko ikirere kiba gitukura.’ 3 Naho mu gitondo mukavuga muti: ‘uyu munsi hari bwirirwe imbeho n’imvura, kuko ikirere gitukura kandi kikaba cyijimye.’ Muzi kureba uko ikirere gisa mugasobanukirwa ibyacyo, ariko ibimenyetso by’ibihe byagenwe ntimubisobanukirwa.
-