-
Matayo 10:33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Ariko umuntu wese unyihakanira imbere y’abantu, nanjye nzamwihakanira imbere ya Papa wo mu ijuru.+
-
-
Luka 9:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye no kwizera amagambo yanjye, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaba aje afite icyubahiro cye n’icya Papa we n’icy’abamarayika.+
-
-
Luka 12:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ariko unyihakanira imbere y’abantu, nanjye nzamwihakanira imbere y’abamarayika b’Imana.+
-
-
2 Timoteyo 1:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Umwuka wera Imana yaduhaye ntutuma tuba ibigwari,+ ahubwo utuma tugira imbaraga,+ urukundo n’ubwenge. 8 Bityo rero, ntugaterwe isoni no guhamya ibyerekeye Umwami wacu,+ cyangwa ngo uterwe isoni n’uko ndi muri gereza bamumpora. Ahubwo nawe wemere kugirirwa nabi+ uzira ubutumwa bwiza, wishingikirije ku mbaraga z’Imana.+
-