-
Matayo 22:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Mu muzuko, ari abagabo ntibashaka, ari n’abagore ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika mu ijuru.+
-
-
Luka 20:34-36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Yesu arababwira ati: “Abantu bo muri iyi si barashaka kandi bagashyingirwa. 35 Ariko abakwiriye kuzahabwa ubuzima mu gihe kizaza, no kuzazurwa mu bapfuye, ntibazashaka cyangwa ngo bashyingirwe.+ 36 Mu by’ukuri ntibazongera no gupfa, kuko bazaba bameze nk’abamarayika, bakaba n’abana b’Imana babiheshejwe n’umuzuko.
-