-
Matayo 24:32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 “Mufatire urugero ku giti cy’umutini: Iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje.+
-
-
Luka 21:29-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Nuko abacira umugani ati: “Mwitegereze igiti cy’umutini, hamwe n’ibindi biti byose.+ 30 Iyo bimaze kuzana uburabo, murabyitegereza mukamenya ko impeshyi yegereje. 31 Namwe rero, nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko Ubwami bw’Imana bwegereje. 32 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.+ 33 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho iteka.+
-