-
Matayo 26:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Ku munsi wa mbere w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ abigishwa baza aho Yesu ari baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya Pasika?”+ 18 Aravuga ati: “Nimujye mu mujyi. Hari umuntu muri buhasange maze mumubwire ko Umwigisha avuze ati: ‘igihe cyanjye cyagenwe kiregereje. Iwawe ni ho njye n’abigishwa banjye turi bwizihirize Pasika.’” 19 Nuko abigishwa bakora ibyo Yesu yabategetse, maze bategura ibya Pasika.
-