-
Matayo 26:42-46Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
42 Arongera aragenda ubwa kabiri, arasenga ati: “Papa, niba bidashoboka ko iki gikombe kindenga ahubwo nkaba ngomba kukinyweraho, bibe uko ushaka.”+ 43 Arongera aragaruka asanga basinziriye, kubera ko bari bafite ibitotsi byinshi. 44 Yongera kubasiga aho ajya gusenga ubwa gatatu, asubira muri ya magambo. 45 Hanyuma agaruka aho abigishwa be bari arababwira ati: “Ese koko mu gihe nk’iki murasinziriye kandi muri kwiruhukira? Dore igihe kirageze ngo Umwana w’umuntu agambanirwe, maze ahabwe abanyabyaha. 46 Nimuhaguruke tugende. Dore ungambanira ari hafi.”
-