62 Umutambyi mukuru abyumvise arahaguruka aramubaza ati: “Ese ntabwo wiregura? Ibyo aba bantu bagushinja urabivugaho iki?”+ 63 Ariko Yesu araceceka.+ Nuko umutambyi mukuru aramubwira ati: “Rahira Imana ihoraho, utubwire niba ari wowe Kristo Umwana w’Imana!”+