-
Matayo 27:15-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Mu minsi mikuru, guverineri yari amenyereye kurekura imfungwa imwe abaturage babaga bihitiyemo.+ 16 Icyo gihe, hari umuntu wari ufunzwe wari uzwi cyane witwaga Baraba. 17 Nuko igihe bari bateraniye hamwe, Pilato arababaza ati: “Murashaka ko mbarekurira nde? Mbarekurire Baraba, cyangwa mbarekurire Yesu witwa Kristo?” 18 Pilato yababajije atyo kuko yari azi ko ishyari ari ryo ryatumye batanga Yesu.
-
-
Yohana 18:39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Nanone kandi, mumenyereye ko mbarekurira umuntu kuri Pasika.+ None se murashaka ko ndekura umwami w’Abayahudi?”
-