-
Luka 14:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ikindi gihe, ubwo hari ku munsi w’Isabato, Yesu yinjiye mu nzu y’umwe mu bakuru b’Abafarisayo kugira ngo basangire ibyokurya, kandi baramwitegerezaga cyane. 2 Icyo gihe, imbere ye hari umuntu wari urwaye indwara yatumaga abyimba amaboko n’amaguru.* 3 Nuko Yesu abaza abahanga mu by’Amategeko n’Abafarisayo ati: “Ese amategeko yemera gukiza umuntu ku Isabato, cyangwa ntabyemera?”+
-