-
Mariko 1:23-28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Nanone icyo gihe, muri iyo sinagogi hari umuntu wari waratewe n’umudayimoni.* Nuko arasakuza ati: 24 “Turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we. Uri Uwera kandi watumwe n’Imana.”+ 25 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni aravuga ati: “Ceceka kandi umuvemo!” 26 Nuko uwo mudayimoni amaze kumutigisa no gusakuza cyane, amuvamo. 27 Abantu bose baratangara cyane, ku buryo batangiye kuvugana hagati yabo bagira bati: “Ibi ni ibiki? Ni uburyo bushya bwo kwigisha! Afite n’ububasha bwo gutegeka abadayimoni bakamwumvira!” 28 Bidatinze, inkuru ye ikwira hose, igera mu turere twose twa Galilaya.
-