-
Matayo 8:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ariko nimugoroba, abantu bamuzanira abantu benshi bari batewe n’abadayimoni. Nuko yirukana iyo myuka mibi avuze ijambo rimwe gusa, kandi akiza abari barwaye bose. 17 Ibyo byasohoje amagambo y’umuhanuzi Yesaya agira ati: “We ubwe yishyizeho indwara zacu kandi atwara uburwayi bwacu.”+
-
-
Mariko 1:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Bigeze nimugoroba, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abantu bose bari barwaye n’abatewe n’abadayimoni.+ 33 Nuko abo mu mujyi bose bateranira imbere y’umuryango w’inzu Yesu yari arimo. 34 Hanyuma akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitandukanye,+ yirukana n’abadayimoni benshi, ariko ntiyemerera abadayimoni kuvuga, kuko bari bazi ko ari we Kristo.*
-