-
Mariko 1:35-38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Nuko Yesu abyuka mu gitondo butaracya neza, arasohoka ajya ahantu hadatuwe atangira gusenga.+ 36 Ariko Simoni n’abari kumwe na we bajya kumushaka, 37 maze bamubonye baramubwira bati: “Abantu bose bari kugushaka.” 38 Ariko arabasubiza ati: “Nimuze tujye ahandi, mu midugudu yo hafi aha, kugira ngo na ho mpabwirize, kuko ari cyo cyanzanye.”+
-