-
Matayo 4:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nuko inkuru ye ikwirakwira muri Siriya hose, maze bamuzanira abantu bose bari bamerewe nabi, abari bafite indwara zinyuranye n’ububabare butandukanye,+ abatewe n’abadayimoni,+ abari barwaye igicuri,+ hamwe n’abari bafite ubumuga, maze arabakiza. 25 Ibyo byatumye abantu benshi bamukurikira baturutse i Galilaya, i Dekapoli,* i Yerusalemu, i Yudaya no hakurya ya Yorodani.
-
-
Mariko 3:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ariko Yesu n’abigishwa be bava aho bajya ku nyanja, maze abantu benshi baturutse i Galilaya n’i Yudaya baramukurikira.+ 8 Abantu benshi cyane b’i Yerusalemu, abo muri Idumaya, abo hakurya ya Yorodani n’abo mu turere twegeranye n’i Tiro n’i Sidoni, na bo baje kumureba kubera ko bari bumvise ibintu byose yakoraga.
-