-
Yohana 5:6-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Yesu abonye uwo muntu aryamye kandi akamenya ko yari amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati: “Ese urashaka gukira?”+ 7 Uwo murwayi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, iyo amazi yibirinduye mbura umuntu wo kunshyira mu kidendezi kandi n’iyo ngiye kujyamo, undi antanga kumanukiramo.” 8 Yesu aramubwira ati: “Haguruka, ufate uburiri bwawe ugende.”+ 9 Nuko uwo muntu ahita akira, maze afata uburiri bwe atangira kugenda.
Uwo munsi hari ku Isabato.
-