-
Yohana 16:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Yesu amenye ko bashakaga kugira icyo bamubaza, arababwira ati: “Ese muri kubazanya ibyo, kubera ko mvuze nti: ‘hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona, kandi nyuma y’igihe gito muzongera mumbone?’ 20 Ni ukuri, ndababwira ko muzarira ndetse mukarira cyane, ariko ab’isi bo bazishima. Muzagira agahinda, ariko agahinda kanyu kazahinduka ibyishimo.+
-