-
Matayo 11:16-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Ariko se, ab’iki gihe nabagereranya na nde?+ Bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza bahamagara bagenzi babo 17 bati: ‘twabavugirije umwironge ntimwabyina, twarize cyane ntimwagaragaza agahinda.’* 18 Mu by’ukuri, Yohana yaje atarya kandi atanywa, abantu baravuga bati: ‘afite umudayimoni.’ 19 Umwana w’umuntu we aje arya kandi anywa,+ nabwo baravuga bati: ‘ni umunyandanini, umunywi wa divayi, kandi ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha.’+ Nyamara ibikorwa bikiranuka umuntu akora, ni byo bigaragaza ko ari umunyabwenge.”+
-