-
Mariko 5:35-37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Akivuga ibyo, haza abantu baturutse mu rugo rw’uwo muyobozi w’isinagogi, baramubwira bati: “Umukobwa wawe yapfuye! Uracyaruhiriza iki Umwigisha?”+ 36 Ariko Yesu abyumvise abwira Yayiro ati: “Humura, ntugire ubwoba. Wowe wizere gusa.”+ 37 Nuko ntiyagira undi yemerera ko bajyana, uretse Petero, Yakobo na Yohana umuvandimwe wa Yakobo.+
-