ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 17:17, 18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Yesu aravuga ati: “Bantu b’iki gihe b’abanyabyaha kandi batizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire hano.” 18 Hanyuma Yesu acyaha uwo mudayimoni maze amuvamo, ako kanya uwo muhungu arakira.+

  • Mariko 9:19-27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Yesu abwira abo bantu ati: “Bantu b’iki gihe mutizera,+ nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nimumunzanire.”+ 20 Hanyuma bamuzanira uwo mwana. Ariko uwo mudayimoni akibona Yesu, ahita atigisa uwo mwana, amutura hasi maze uwo mwana akomeza kwigaragura azana ifuro. 21 Hanyuma Yesu abaza papa w’uwo mwana ati: “Ibi abimaranye igihe kingana iki?” Aramubwira ati: “Byatangiye akiri umwana. 22 Inshuro nyinshi uwo mudayimoni yamuturaga mu muriro no mu mazi kugira ngo amwice. None rero, niba hari icyo ushobora gukora, rwose tugirire impuhwe udufashe.” 23 Yesu aramubwira ati: “Urumva ayo magambo uvuze ngo: ‘niba hari icyo ushobora gukora!’ Ibintu byose birashoboka ku muntu ufite ukwizera.”+ 24 Papa w’uwo mwana ahita avuga cyane ati: “Ndizeye! Mfasha ndusheho kugira ukwizera gukomeye!”+

      25 Yesu abonye ko abantu bari kuza biruka babasanga, acyaha uwo mudayimoni aramubwira ati: “Wa mudayimoni we utuma abantu batavuga kandi ntibumve, ngutegetse ko umuvamo, kandi ntuzongere kumugarukamo.”+ 26 Amaze kuvuza induru no kumutigisa cyane, amuvamo. Uwo mwana asigara ameze nk’uwapfuye, ku buryo abenshi muri bo bavuze bati: “Arapfuye!” 27 Ariko Yesu amufata ukuboko aramuhagurutsa, maze arahagarara.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze