-
Matayo 11:21-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Aravuga ati: “Uzahura n’ibibazo bikomeye Korazini we! Nawe Betsayida uzahura n’ibibazo bikomeye! Iyo ibitangaza byakorewe muri mwe biza gukorerwa i Tiro n’i Sidoni, abaho baba barihannye kera bakambara imyenda y’akababaro* kandi bakicara mu ivu.+ 22 Ndababwira ko ku Munsi w’Urubanza, abaturage b’i Tiro n’i Sidoni bazahabwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.+ 23 Nawe Kaperinawumu,+ ese wibwira ko uzashyirwa hejuru ukagera mu ijuru? Uzamanuka ujye mu Mva,*+ kuko iyo ibitangaza byakorewe muri wowe biza gukorerwa i Sodomu, haba haragumyeho kugeza n’uyu munsi.
-