-
2 Ibyo ku Ngoma 24:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nuko umwuka w’Imana uza* kuri Zekariya umuhungu w’umutambyi Yehoyada,+ ahagarara ahantu yari yitegeye abantu arababwira ati: “Imana y’ukuri iravuze iti: ‘kuki mudakurikiza amategeko ya Yehova? Nta cyo muzageraho. Kubera ko mwataye Yehova na we azabata.’”+ 21 Ariko baramugambanira,+ bamuterera amabuye mu rugo rw’inzu ya Yehova+ babitegetswe n’umwami. 22 Nuko Umwami Yehowashi ntiyibuka urukundo rudahemuka Yehoyada, papa wa Zekariya yamugaragarije, yica Zekariya umuhungu we. Zekariya agiye gupfa aravuga ati: “Yehova abirebe kandi azabikubaze.”+
-