-
Matayo 23:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mukinga imiryango y’Ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batinjira. Ari mwe ubwanyu ntimwinjira n’abashaka kwinjira ntimubemerera. +
-
-
1 Abatesalonike 2:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Bavandimwe, mwiganye abo mu matorero y’Imana y’i Yudaya bunze ubumwe na Kristo Yesu, kubera ko mutotezwa na bene wanyu,+ nk’uko batotejwe n’Abayahudi. 15 Nanone Abayahudi bishe Umwami Yesu+ n’abahanuzi kandi baradutoteza.+ Byongeye kandi, ntibashimisha Imana, ahubwo barwanya ibifitiye abantu bose akamaro. 16 Batubuza kubwiriza abatari Abayahudi ubutumwa buzatuma babona agakiza.+ Ibyo bituma ibyaha byabo birushaho kwiyongera. Ariko uburakari bw’Imana buri hafi kubageraho.+
-