-
Matayo 24:48-51Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
48 “Ariko uwo mugaragu naba mubi maze akibwira mu mutima we ati: ‘databuja aratinze,’+ 49 agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi, 50 shebuja w’uwo mugaragu azaza ku munsi atari amwitezeho no ku isaha atazi,+ 51 maze amuhane bikomeye, kandi azamushyira hamwe n’abantu b’indyarya. Aho ni ho azaririra kandi akarakara cyane, agahekenya amenyo.+
-