-
Matayo 23:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe,+ kuko mumeze nk’imva zisize irangi,*+ zigaragara ko ari nziza inyuma, ariko imbere zuzuye amagufwa y’abapfuye n’undi mwanda w’uburyo bwose. 28 Namwe ni uko mumeze. Inyuma mugaragarira abantu ko muri abakiranutsi, ariko imbere mwuzuye uburyarya no kwica amategeko.+
-
-
Luka 12:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Hagati aho, abantu bari bateraniye hamwe ari ibihumbi byinshi cyane ku buryo bakandagiranaga. Nuko Yesu abwira mbere na mbere abigishwa be ati: “Murabe maso mwirinde umusemburo w’Abafarisayo, ari wo buryarya bwabo.+
-