11 Ariko ndababwira ko hari benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bakaza bagasangira na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu Bwami bw’ijuru.+ 12 Abari bagenewe Ubwami bo bazajugunywa hanze mu mwijima. Aho ni ho bazaririra kandi bakarakara cyane, bagahekenya amenyo.”+