-
Matayo 6:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Ubwo rero, nugira icyo uha umukene, ntukabyamamaze mu ruhame nk’uko indyarya zibigenza mu masinagogi* no mu nzira, kugira ngo abantu bazishime. Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ibihembo byabo byose.
-
-
Matayo 23:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 “Muzahura n’ibibazo bikomeye banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe,+ kuko mumeze nk’imva zisize irangi,*+ zigaragara ko ari nziza inyuma, ariko imbere zuzuye amagufwa y’abapfuye n’undi mwanda w’uburyo bwose. 28 Namwe ni uko mumeze. Inyuma mugaragarira abantu ko muri abakiranutsi, ariko imbere mwuzuye uburyarya no kwica amategeko.+
-
-
Luka 18:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nanone acira uyu mugani abantu bamwe bumvaga ko ari abakiranutsi, ariko bakabona ko abandi nta cyo bavuze.
-