17 “Ntimutekereze ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa ibyavuzwe n’Abahanuzi. Sinaje kubivanaho, ahubwo naje kubisohoza.+ 18 Ndababwira ukuri ko ijuru n’isi byavaho, aho kugira ngo akanyuguti kamwe cyangwa akadomo kavanwe ku Mategeko, ibintu byose bivugwamo bitabaye.+