51 Mana, ungirire neza kuko ufite urukundo rudahemuka.+
Umpanagureho ibyaha byanjye, kuko imbabazi zawe ari nyinshi.+
2 Unyuhagire, unkureho ikosa ryanjye,+
Kandi ntukomeze kumbaraho icyaha cyanjye.+
3 Nzi neza ibicumuro byanjye,
Kandi mpora nibuka icyaha cyanjye.+