-
Mariko 10:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nuko abantu bamuzanira abana bato ngo abakoreho,* ariko abigishwa be barababuza.+ 14 Yesu abibonye ararakara, arababwira ati: “Nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko Ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.+ 15 Ndababwira ukuri ko umuntu wese utemera Ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.”+ 16 Nuko aterura abo bana abarambikaho ibiganza, abaha umugisha.+
-