-
Ezekiyeli 34:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Iyabuze nzayishakisha,+ iyayobye nyigarure, iyakomeretse nyipfuke, ifite imbaraga nke nyikomeze. Ariko intama ibyibushye n’ikomeye nzazirimbura. Nzazicira urubanza kandi nzihe igihano kizikwiriye.”
-
-
Matayo 9:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nimugende mwige icyo aya magambo asobanura ngo: ‘icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo.’+ Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.”
-
-
Matayo 15:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Yesu arasubiza ati: “Imana yanyohereje gusa ku Bisirayeli bameze nk’intama zazimiye.”+
-
-
Luka 15:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Ni nde muri mwe waba afite intama 100, maze yabura imwe muri zo ntasige 99, ngo ajye gushaka iyabuze kugeza aho ayiboneye?+
-
-
Abaroma 5:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Nyamara Imana yo yatweretse ko idukunda ubwo Kristo yadupfiraga nubwo twari tukiri abanyabyaha.+
-