-
2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
-
-
Abaheburayo 11:36, 37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 Abandi bo babagerageje babaseka cyane kandi babakubita inkoni. Ndetse igikomeye kurushaho, hari abo bagerageje bababohesha iminyururu+ bakabashyira no muri za gereza.+ 37 Hari abicishijwe amabuye,+ abandi ukwizera kwabo kurageragezwa, abandi babacamo kabiri hakoreshejwe inkerezo, naho abandi bicishwa inkota.+ Bambaraga impu z’intama n’impu z’ihene,+ bari mu bukene, bari mu mibabaro,+ kandi bagirirwa nabi.+
-