-
Matayo 23:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Abanditsi n’Abafarisayo bihaye inshingano ya Mose yo kwigisha abantu.
-
-
Mariko 12:38-40Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Akomeza kubigisha ababwira ati: “Mwirinde abanditsi kuko bakunda kugenda bambaye amakanzu maremare kandi bagashaka ko abantu babasuhuriza ahantu hahurira abantu benshi.*+ 39 Nanone baba bashaka kwicara mu myanya y’imbere* mu masinagogi bakicara no mu myanya y’icyubahiro mu gihe cy’ibirori.*+ 40 Ni bo batwara ibyo abapfakazi batunze,* kandi bagasenga amasengesho maremare kugira ngo abantu babemere. Abo bazahabwa igihano gikomeye kurusha abandi.”
-