20 Amaze kubipanga neza, ni bwo umumarayika wa Yehova yamubonekeye mu nzozi aramubwira ati: “Yozefu ntutinye kuzana mu rugo umugore wawe Mariya, kuko inda atwite yayitwise biturutse ku mwuka wera.+ 21 Azabyara umwana w’umuhungu kandi uzamwite Yesu,+ kuko ari we uzakiza abantu ibyaha byabo.”+