-
Abalewi 23:5-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Itariki ya 14+ y’ukwezi kwa mbere, nimugoroba, izaba ari Pasika+ ya Yehova.
6 “‘Itariki ya 15 y’uko kwezi, muzizihirize Yehova Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.+ Muzamare iminsi irindwi murya imigati itarimo umusemburo.+ 7 Ku munsi wa mbere, muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana.+ Ntimuzakore umurimo uwo ari wo wose uvunanye. 8 Ahubwo muri iyo minsi uko ari irindwi, mujye mutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro. Ku munsi wa karindwi muzateranire hamwe kugira ngo musenge Imana. Ntimugakore umurimo wose uvunanye.’”
-
-
Luka 22:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Noneho umunsi wa mbere w’Imigati Itarimo Umusemburo uragera, ari wo bagombaga gutambiraho igitambo cya Pasika.+
-