55 Yesu abwira abo bantu ati: “Mwaje kumfata mwitwaje inkota n’inkoni nk’aho muje gufata umujura! Iminsi yose nabaga nicaye mu rusengero nigisha,+ nyamara ntimwamfashe.+ 56 Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.”+ Nuko abigishwa be bose baramutererana barahunga.+