-
Kuva 16:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Muzirikane ko Yehova yabahaye Isabato.+ Ni cyo gituma ku munsi wa gatandatu abaha ibyokurya by’iminsi ibiri. Buri wese ajye aguma iwe. Ntihakagire umuntu uva iwe ku munsi wa karindwi.”
-
-
Kuva 31:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Mujye mukora imirimo mu minsi itandatu, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, umunsi wihariye w’ikiruhuko.+ Uwo munsi ni uwera kuri Yehova. Umuntu wese uzakora umurimo ku munsi w’Isabato azicwe.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 5:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “‘Ujye wizihiza umunsi w’Isabato kandi ubone ko ari uwera, nk’uko Yehova Imana yawe yabigutegetse.+
-