23 Ariko twe tubwiriza ibyerekeye Kristo wamanitswe ku giti. Ubwo butumwa bubera igisitaza Abayahudi, kandi abatari Abayahudi babona ko ari ubuswa.+ 24 Icyakora abo Imana yatoranyije, baba Abayahudi cyangwa Abagiriki, babona ko Kristo ari imbaraga z’Imana n’ubwenge bwayo.+