-
Matayo 28:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Nuko bahita bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bariruka bajya kubibwira abigishwa be.+
-
-
Luka 24:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 maze bava ku mva bajya kubwira ibyo bintu byose za ntumwa ze 11 hamwe n’abandi bose.+ 10 Abo bagore bari bagiye ku mva ni Mariya Magadalena, Yowana na Mariya mama wa Yakobo. Nuko bo hamwe n’abandi bagore bari kumwe na bo, baragenda babwira intumwa ibyo bintu. 11 Icyakora, ntizahaye agaciro ayo magambo. Ntizemeye ibyo abo bagore bazibwiye.
-