-
Matayo 14:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Hanyuma ategeka abo bantu kwicara mu byatsi, maze afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ nuko amanyagura imigati arangije ayiha abigishwa be, abigishwa be na bo bayiha abantu.
-
-
Matayo 15:36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 afata ya migati irindwi n’utwo dufi, hanyuma amaze gusenga ashimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, abigishwa be na bo babiha abantu.+
-
-
Mariko 6:41Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
41 Afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ amanyagura ya migati ayiha abigishwa be kugira ngo na bo bayihe abantu. Na ya mafi abiri arayabagabanya bose.
-