-
Kuva 23:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 “Ujye unkorera umunsi mukuru inshuro eshatu mu mwaka.+ 15 Ujye ukora Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.+ Mu minsi irindwi, mu gihe cyagenwe mu kwezi kwa Abibu,*+ uzajye urya imigati itarimo umusemburo nk’uko nabigutegetse, kuko muri uko kwezi ari bwo wavuye muri Egiputa. Kandi ntihakagire uza imbere yanjye nta kintu azanye.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 16:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Inshuro eshatu mu mwaka, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe ajye aza imbere ya Yehova Imana yanyu, ahantu Imana yanyu izatoranya. Ajye aza ku Munsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru+ no ku Munsi Mukuru w’Ingando+ kandi ntihakagire uza imbere ya Yehova nta kintu azanye.
-