26 Niba dufite akamenyero ko gukora ibyaha ku bushake kandi twaramaze kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,+ igitambo cy’ibyaha nta cyo cyaba kikitumariye.+ 27 Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza rw’Imana n’uburakari bwinshi izagaragariza abayirwanya.+