6 Ariko kuri twe hariho Imana imwe+ y’ukuri, ari yo Papa wacu wo mu ijuru.+ Ibintu byose byaturutse kuri yo kandi ni yo yatumye tubaho.+ Nanone kuri twe, hariho Umwami umwe, ari we Yesu Kristo. Ibintu byose byabayeho binyuze kuri we,+ kandi natwe twabayeho binyuze kuri we.
16 Ni we Imana yakoresheje mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka,+ zaba intebe z’ubwami cyangwa ubwami, ubutegetsi cyangwa ubutware. Ibintu byose byaremwe binyuze kuri we,+ kandi yarabihawe.
2 Icyakora muri iki gihe,* yavuganye natwe ikoresheje Umwana+ yashyizeho ari na we uzaragwa ibintu byose+ kandi yagiye irema ibintu ibinyujije kuri uwo Mwana.+