21 Nuko yongera kubabwira ati: “Ndagiye kandi muzanshaka, ariko ni ha handi muzapfa muri abanyabyaha.+ Aho ngiye ntimushobora kuhaza.”+ 22 Abayahudi baravuga bati: “None se ko avuze ngo: ‘aho ngiye ntimushobora kuhaza, ubwo ntiyaba agiye kwiyahura?’”