-
Luka 1:67Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
67 Nuko Zekariya, ari we papa wa Yohana, yuzura umwuka wera maze arahanura ati:
-
-
Luka 3:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko anyura mu turere twose dukikije Yorodani, abwiriza abantu ko bagombaga kubatizwa, bakagaragaza ko bihannye kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 4 Ibyo ni na byo byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Hagira hati: “Hari umuntu urangurura ari mu butayu ati: ‘nimutegurire Yehova* inzira, mumutunganyirize aho anyura.+
-
-
Luka 7:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho bigira biti: ‘dore nzohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izakubanziriza igutegurire inzira.’+ 28 Ni ukuri ndababwira ko mu bantu bose babayeho, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu Bwami bwo mu ijuru, arakomeye kumuruta.”+
-