-
Yohana 17:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 None rero Papa, mpa umwanya w’icyubahiro nari mfite iruhande rwawe, isi itarabaho.+
-
-
Abakolosayi 1:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Ni we shusho y’Imana itaboneka,+ akaba n’imfura mu byaremwe byose.+ 16 Ni we Imana yakoresheje mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka,+ zaba intebe z’ubwami cyangwa ubwami, ubutegetsi cyangwa ubutware. Ibintu byose byaremwe binyuze kuri we,+ kandi yarabihawe. 17 Nanone, yabayeho mbere y’ibintu byose+ kandi Imana yaramukoresheje arema ibindi byose.
-