17 Yesu amaze kuvuga ibyo, areba mu ijuru maze aravuga ati: “Papa, igihe kirageze. Hesha umwana wawe icyubahiro, kugira ngo umwana wawe na we aguheshe icyubahiro,+ 2 kuko wamuhaye ububasha bwo gutegeka abantu bose,+ kugira ngo abo wamuhaye+ bose abahe ubuzima bw’iteka.+