-
Yohana 9:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Igihe kimwe, ubwo Yesu yari ari kwigendera, yabonye umuntu wari waravutse afite ubumuga bwo kutabona. 2 Nuko abigishwa be baramubaza bati: “Mwigisha,*+ ari uyu muntu, ari n’ababyeyi be, ni nde wakoze icyaha kugira ngo avuke atabona?” 3 Yesu arabasubiza ati: “Yaba uyu muntu cyangwa ababyeyi be, nta wakoze icyaha, ahubwo byabereyeho kugira ngo ibitangaza by’Imana bigaragare binyuze kuri we.+
-