38 Nuko bakiri mu nzira bagenda, yinjira mu mudugudu umwe. Muri uwo mudugudu hariyo umugore witwaga Marita+ maze amwakira mu nzu iwe. 39 Nanone uwo mugore yari afite murumuna we witwaga Mariya. Yari yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami, akomeza gutega amatwi ibyo yavugaga.