-
Yohana 12:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ariko umwe mu bigishwa be witwaga Yuda Isikariyota,+ ari na we wari ugiye kumugambanira, aravuga ati: 5 “Kuki aya mavuta ahumura neza atagurishijwe amadenariyo* 300 ngo ahabwe abakene?” 6 Icyakora ibyo ntiyabivuze bitewe n’uko yari ahangayikishijwe n’abakene, ahubwo yabitewe n’uko yari umujura. Ni we wari ufite agasanduku k’amafaranga, kandi yajyaga yiba amafaranga yashyirwagamo.
-